Accueil  
   Qui sommes-nous  
   Actualités  
   A la une  
   Communiqués  
   Documentation  
   Autres liens  
   Ijwi ry'umucunguzi  
   Contactez-nous  
     
     
     
   
A la une
UBUTUMWA BW'UMUYOBOZI WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 48 U RWANDA RUSUBIRANYE UBWIGENGE.


Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2010, imyaka mirongo ine n’umunani (48) irashize igihugu cyacu, u Rwanda rusubiranye ubwigenge.
Niyo mpamvu kuri iyi sabukuru, mu izina ry’Urunana rw’abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) no mu izina ryanjye bwite, mbifurije isabukuru nziza ya 48 y’ubwigenge bw’u Rwanda. Ku ’itariki ya mbere Nyakanga 1962, nibwo hamanuwe ibendera ry’Ububiligi, igihugu cyari cyararagijwe u Rwanda, maze hazamurwa iry’u Rwanda rwigenga. Kuva icyo gihe, imiyoborere y’igihugu yafashwe n’Abanyarwanda ubwacu ndetse dutangira gufata ibyemezo bireba igihugu cyacu.

Gusubirana ubwigenge ku Banyarwanda ntabwo byabaye kubwitoragurira kuko byabanjirijwe n’ihirikwa ry’ingoma y’igitugu ishingiye ku ngoma ya cyami. Iyo ngoma yariho mbere kandi igakomeza na nyuma y’uko abakoloni bifatira u Rwanda, yakandamije rubanda rugufi rw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bakoreshwaga uburetwa, bahinga za shiku, bakubitwa ibiboko n’ubundi bucakara buvanze n’akarengane gakabije.
Icyari kigamijwe mu guharanira ubwingege bw’u Rwanda rero, kwari ukugeza ku Banyarwanda bose uburenganzira n’ubwisanzure bureshya kuri bose, kwari uguca akarengane, kwari uguha buri wese uburenganzira bwo kubungabunga umutungo we mu buryo bumunogeye; hejuru ya byose, hari hagamijwe guha abaturage urubuga rugari rwo kwihitiramo ubuyobozi n’abayobozi nta gahato n’iterabwoba.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mu gihe twizihiza isabukuru y’ubwigenge ku nshuro ya mirongo ine n’umunani, ijambo “Ubwigenge bw’u Rwanda“ ntirivugwa ndetse ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kayobora igihugu karisimbuje icyo bise “intsinzi“.
Birakwiye ko twongera kugaruka kuri iriya mvugo ya FPR-Inkotanyi, umutwe wa politiki uyobora u Rwanda kuva aho ifatiye ubutegetsi mu muvu w’amaraso yari imaze kumena mu mwaka w’i 1994; maze tukayivuguruza twivuye inyuma ko gufata igihugu ku ruhembe rw’umuheto bitavana mu mitwe y’Abanyarwanda imyumvire ya demokarasi twarazwe n’abakurambere bagejeje u Rwanda ku bwigenge.

Ubwo barwanaga inkundura baharanira inyungu za bose mu bana b’u Rwanda, Abarwanashyaka batugejeje kubyo twizihiza uyu munsi, bemeraga ko mbere y’ubwigenge hagombaga kubanza gushimangirwa amatwara ya demokarasi.
Ni gutyo kuwa 25 Nzeri1962 habaye amatora yiswe aya Kamarampaka (referendum).
Ayo matora akunze kugarukwaho n’Abanyarwanda basheshe akanguhe, yahitagamo ko u Rwanda rugirwa Repubulika cyangwa ko rukomeza gutwarwa n’ingoma ya cyami. Icyo gihe, imbaga y’Abanyarwanda, mu bwisanzure batoye ko igihugu cyabo gihabwa umurongo wa Repubulika. Uyu muco mwiza wakomeje kuranga igihugu cyacu kugeza ubwo inyangabirama zo muri FPR-Inkotanyi, zifatanyije na ba Mpatsibihugu ndetse na bimwe mu bihugu by’ibituranyi bakoze ibara mu Rwanda muri Mata 1994.



Kuva u Rwanda rwagusha ishyano ubwo agatsiko ka FPR-Inkotanyi kafataga ubutegetsi kamaze kwivugana inzirakarengane zitabarika, kadukanye umuco wo kunenga no kwanga kumva aho bavuga Abarwanashyaka bagejeje u Rwanda ku bwigenge.
Mu gihe mu bindi bihugu bene izo ntwari zikomeje kuza imbere mu mateka yabyo, iwacu ho ni ikizira. Ni muri urwo rwego, muri gahunda yo guhindura amateka ako gatsiko k’abicanyi gaherutse kwitwikira ijoro maze gataburura imva ya Perezida wa mbere w’u Rwanda, Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa wari warashyinguwe kuri Stade ya Demokarasi i Gitarama. Iki ni ikimenyetso gikomeye twese Abanyarwanda dukwiye gufatiraho ngo tubone ko ntaho twerekeza mu nzira ya demokarasi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mboneyeho umwanya wo kongera kugaruka ku murongo muri RUD-Urunana twiyemeje kugenderaho.

o RUD-Urunana ruzakomeza guharanira ubwisanzure, demokarasi n’ubwigenge bw’igihugu cyacu n’abagituye nta kuvangura;

o RUD-Urunana ntabwo ruzahwema kurwanya igitugu cy’agatsiko kayobora u Rwanda kagizwe n’abicanyi ruharwa kandi kayobowe na Jenerali Paul Kagame;

o RUD-Urunana ntabwo rwemera ibyemezo by’inkiko zo mu Rwanda, zaba izisanzwe cyangwa iza Gacaca, kubera ko ubutabera buhari ari igikoresho Jenerali Kagame na FPR ayobora bakoresha mu gupyinagaza, gucecekesha, kwigizayo no kurimbura abatavuga rumwe nabo;

o Kubera gushingira politiki yarwo ku mahame ya demokarasi, RUD-Urunana ntabwo rushyigikiye ikinamico ry’amatora ateganyijwe muri Kanama 2010 bityo ntawe rushyigikiye cyangwa ruzashyigikira kandi ntabwo ruzemera n’ibizayavamo;

o RUD-Urunana rugaya kandi rwamagana imigambi mibisha ya Jenerali Kagame na Leta ayobora yo gukurikirana ababahunze bagamije kubatsinda mu bihugu bahungiyemo;

o Mu rwego rwo guca umuco wo kudahana wadukanywe mu Rwanda na FPR ikingira ikibaba abantu bayo, RUD-Urunana rushyikiye ko ubutabera mu nkiko zo mu Rwanda n’izo mu mahanga zikora mu bwisanzure, maze abicanyi bo muri FPR-Inkotanyi bagatabwa muri yombi nkuko impapuro zo kubafata zasohowe na Juje Burguière wo mu Bufaransa ndetse na Mereles wo muri Espagne;

o RUD-Urunana ruzakomeza kugendana n’Abanyarwanda bose bagamije gushinga ibirindiro by’urugamba rudahutaza (Non Violence) kugera ubwo imizi y’ingoma y’igitugu izarimbukana nayo, demokarasi igahabwa intebe mu Rwanda;

o RUD-Urunana rwemeza ko ikibazo cy’u Rwanda ari icya politiki. Niyo mpamvu rushyigikiye ko habaho ibiganiro byahuza Abanyarwanda ari byo “Dialogue inter-Rwandais“. Ibi biganiro nibyo byasesengura neza ibibazo u Rwanda rufite maze hakavamo imigambi yo kubaka inzego z’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi kandi Abanyarwanda bose bisangamo.



Aho ibihe bigeze mu Rwanda, birakwiye ko buri wese ajya ejuru agasaba akomeje ko demokarasi ihabwa umwanya wayo, maze igitugu, iterabwoba n’umuco mubi w’ubujura n’ubwicanyi biranga FPR-Inkotanyi bikimwa amayira. Ntabwo Abanyarwanda bazakomeza kurebera aho umutungo w’igihugu ugurwamo indege za Jenerali Perezida Kagame cyangwa wubakisha amazu ye bwite.
U Rwanda rukeneye umuyobozi udasahura umutungo w’igihugu, udafite inyota yo gukira vuba, umuyobozi ufite ku mutima ibibazo by’Abanyarwanda, umuyobozi wubaha bose atabakangisha kubakubita inyundo. Twagize ibihe Abanyarwanda bakubiswe amafuni ariko ntabwo twakwemera ko bongera gukubitwa inyundo.

Baturarwanda, namwe Bana b’Urwanda aho muri hose,

Twongeye kwamagan twivuye inyuma ibikorwa by’ubwicanyi Jenerali Pahulo Kagame n’abambari be bagumye kugirira abanyarwanda baba abatwa, abatutsi cyangwa abahutu. Aha twavuga ko twamagana kuburyo budasubirwaho ibikorwa bye byo guhohotera abanyrwanda bahunze ubutegetsi bwe bubi, kwibasira cyangwa kwirenza abatavuga rumwe nawe tutibagiye gucecekesha ku ngufu ibinyamakuru byigenga ngo kuko bitatoye umurongo w’ubutegetsi bubi buri mu gihugu.

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Muri ubu butumwa tubifurizamo isabukuru nziza ya mirongo ine n’umunani dusubiranye ubwigenge, ntabwo twabura kubakangurira guhoza ku mutima ko ibohozwa ry’igihugu cyacu ari twe ubwacu rireba ku mwanya wa mbere. Niba hari n’inkunga y’inshuti z’Abanyamahanga, izaza ari inyongera kuko “akimuhana kaza imvura ihise“. Muri iyo nkubiri kandi ya Revolisiyo yo guhindura amatwara atabereye u Rwanda muri iki gihe, ni ngombwa ko tugendera ku mahame y’ubureganzira bw’ikiremwamuntu (Universal Declaration of Human Rights) nkuko akubiye mu nyandiko yatangarijwe i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Ameriaka kuwa 10 ukuboza 1948. Ni muri urwo rwego Urunana ruzagumya gufatanya n’abanyarwanda bose babishaka kugira ngo twigobotore ingoma y’igitugu maze twese twubake igihugu kibereye abanyarwanda bose nta kuvangura.


Imana ikomeze iduhe umugisha.

Bikorewe i Washington, DC kuwa 1 Nyakanga 2010

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)
Arrière
Accès aux membres
Username:
Password :
Code oublié ?   
Nouveau membre
    Pensée du jour  
    Humour  
    Forum  
    Photos  
 



 
     
   
Copyright © 2005 - RUD-URUNANA    -   Tel/Fax: 001-201-794-6542   -   001-506-461-3919  -  Email: inforud@rud-urunana.org