
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Umwaka wa 2009 urarangiye, twinjiye mu mwaka mushya wa 2010.
Mu muco nyarwanda, iyo umwaka urangiye, dushimira Imana kandi tukifurizanya umwaka utaha mwiza. Ni muri urwo rwego rero, mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana), mbifurije umwaka mushya muhire wa 2010. Maze muri uyu mwaka mushya dutangiye none, tuzarusheho guharanira amahoro ashingiye kuri demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
Muri ibi bihe agatsiko k’Inkotanyi ziyobora u Rwanda gafatanyije n’amashumi yako, kaharabitse bikomeye RUD-Urunana n’ubuyobozi bwayo. Ako gatsiko kakwirakwije hirya no hino ku isi ibinyoma ngo bamwe mu bagize RUD-Urunana bagize uruhare mu marorerwa yabaye mu Rwanda muri 1994, cyangwa se ngo bafatanyije n’abayakoze, ubundi ngo barashaka kugaruka gusubira muri ayo marorerwa, na none kandi ngo bacuruza amabuye y’agaciro biba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kandi ngo birirwa basabiriza imfashanyo mu Burayi no muri Amerika.
Kugira ngo dushobore gukomeza inkundura y’urugamba twiyemeje rwo kubohoza u Rwanda ruyobozwa igitugu nkoramaraso n’agatsiko k’intagondwa zo mu mutwe wa FPR-Inkotanyi, ni ngombwa ko twibukiranya amahame twemera kandi tugenderaho.
RUD-Urunana ruharanira amahoro ashingiye kuri demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu,
RUD-Urunana rwemera kandi rushyigikiye amahame y’ubureganzira bw’ikiremwamuntu nkuko akubiye mu nyandiko yatangarijwe i San Francisco ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 10 Ukuboza 1948. Ayo mahame shingiro niyo RUD-Urunana yemera kandi igenderaho, mu gihe ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buyakandangira mu miyoborere yabwo mu Rwanda ndetse no mu mibanire n’ibihugu duhana imbibi ndetse n’ibya kure yitwaje itsembabwoko yateguye kandi ikarishyira mu bikorwa,
RUD-Urunana irwanya byimazeyo ubwicanyi, ubujura, ubusahuzi, gufata abagore ku ngufu, gushyira abana mu ngabo, guhutaza abatishoboye n’ubundi bugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose.
Ntabwo RUD-Urunana ari isosiyete y’ubucuruzi, nta bacuruzi ikorana nabo muri uwo mwuga, bityo ntabwo icuruza zahabu, gasegereti, coltan n’andi mabuye y’agaciro nkuko Leta ya FPR n’abambari bayo babivuga,
RUD-Urunana ruriho kugira ngo rufatanye n’Abanyarwanda guharanira amahoro ashingiye kuri demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda. Intwaro ya RUD-Urunana rero, ntabwo ari kalashinikov na katiyusha, ahubwo ni amahoro, demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byo shingiro ry’ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite,
Ntabwo RUD-Urunana yemera ko hari Umunyarwanda usumba undi kubera ubwoko bwe, ibisekuruza bye, akarere akomokamo, idini arimo, igihugu yahungiyemo cyangwa se yahungutsemo ndetse n’ururimi avuga nkuko bimeze mu Rwanda muri iki gihe. Urunana ruharanira ko Abanyarwanda bose bareshya, bagafatwa kimwe imbere y’amategeko, bakagira ubwisanzure ku mitungo yabo, mu gutangaza ibitekerezo byabo, mu kujya mw’idini bashatse, mu kujya mw’ishyaka libanogeye no kwitorera abayobozi mu buryo budafifitse.
Hari ibintu bimaze iminsi bitangazwa hirya no hino bivuga ko RUD-Urunana yaba ari igice cya FDLR, cyangwa se ko Abayobozi ba RUD-Urunana bavugana n'abasilikari ba FDLR. Akenshi ibi bigenda byamamazwa n’abashigikiye, cyangwa bakorera ubutegetsi buriho mu Rwanda birengagiza ukuri kandi bafite ibindi bashaka kugeraho. Ukuri ni uko n’ubwo koko bamwe bari mu buyobozi bwa RUD-Urunana bigeze kuba abanyamuryango ba FDLR, ndagira ngo nongere nshimangire byimazeyo ko guhera muli Nzeli 2004, twitandukanije n’uwo muryango ku mugaragaro kandi ndetse nawo ukaza kwirukana ku mugaragaro abenshi mu baje kuba abayobozi bakuru b’Urunana. RUD-Urunana rero ni umuryango wigenga kandi ugendera ko mahame remezo wihariye. RUD_Urunana rufite ubuyobozi bwarwo bwa politiki, ingabo zihariye, zizwi arizo Armée Nationale-Imboneza. Mu bufatanye, RUD-Urunana rukorana na RPR, nayo ifite ubuyobozi bwayo bwa politiki n'ingabo zihariye zizwi, arizo RPR-Inkeragutabara.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Amahame remezo RUD-Urunana ishingiraho politiki yayo arumvikana. Kubera izi mpamvu rero, hagize ibindi biyivugwaho binyuranye n’amahame twemera, byafatwa nk’ibicurano bya FPR n’abayifasha kuniga demokarasi; icyo rero ntikizafatweho ukuri cyangwa ngo gihabwe agaciro.
Umwaka wa 2009 urangiye Abanyarwanda bagihunga akarengane kimirijwe imbere na Leta ya FPR-Inkotanyi. Abahutu bishoboye, aha turavuga ahanini abazi gusoma no kwandika, abarimu, abacuruzi, abagifite ingufu barokotse ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi ikomeje gukora mu cyayenge muri za gereza zayo; barasatiriwe cyane. Benshi bakomeje kuregwa muri za nkiko gacaca abaturage babashinjura, bakongera kubarega icyo bise "ingengabitekerezo".
RUD-Urunana igaya cyane uburyo Leta ya FPR-Inkotanyi yatoteje itangazamakuru muri uyu mwaka ushize. Abanyamakuru bagerageje gukomoza ku mikorere y’ubutegetsi bajyanywe mu nkiko. Izi nkiko kandi, ntabwo ari zimwe zigenga, ahubwo ni zazindi zivugirwamo n’ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame. Abanyamakuru bagiye bahabwa ibihano bidafite ishingiro, bakanacibwa n’ihazabu na Leta ubwayo izi ko ntaho izava.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri iki gihe, mu Rwanda, politiki igeze mu mahina. Ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri mu mukino wo gutegura ingirwamatora ya Perezida wa Repubulika muri Kanama 2010.
Ni ngombwa rero ko RUD-Urunana ibagezaho uko ibona iryo kinamico n’uburyo yahisemo kubyifatamo. Nkuko tutahwemye kubigarukaho, amatora yagombye gukorwa mu Rwanda ari uko habanje kuba ubwisanzure. Mu gihe ayo matora yategurwa n’agatsiko k’abicanyi gakomeje guhiga abandi Banyarwanda kabigizayo mu gihugu cyabo, ntabwo yaba ashingiye kuri demokarasi. Ntabwo rero twemera ko umwanya w’abicanyi uba mu butegetsi mu gihe tugezemo. Nta n'ubwo twemera izo ngirwamatora zateguwe n'ubutegetsi bw'abantu nk'abo. N'ikimenyimenyi ni uko mugihe havugwa ayo matora, hari Abanyarwanda batangaje ko bashinze amashyaka azahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda. Abo rero FPR-Inkotanyi yabutse inabi, ikoresha iterabwoba ryo kubakumira no kubasesereza. Icyo FPR-Inkotanyi yifuza ni amatora arimo abo yashobora guca mu mizi ikazagira bamwe muri bo ibikoresho nkuko yabigenje mu gihe cy’amashyaka menshi hagati y’imyaka ya 1991 na 1994.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
RUD-Urunana ntiyahwemye gushakisha amayira yose y’amahoro impunzi zanyuramo ngo zisubire iwabo mu cyubahiro. Ni muri urwo rwego twagiranye amasezerano na Leta ya Kongo tubifashijwemo n’umuryango Gatolika Saint Egidio nyuma yaje gushimangirwa n’ibyo twatangarije i Kisangani kuwa 26 Gicurasi 2008. Nyuma, RUD-Urunana na RPR twasabye impunzi kujya i Kasiki kugira ngo abashaka gutaha mu Rwanda ku bushake bwabo bazabikore. Impunzi z’ikubitiro zinjiye i Kasiki kuwa 31 Nyakanga 2008. Ibi byakozwe hari intumwa z’ibihugu binyuranye byo kw’isi. Ndetse na guverinoma ya Kigali yari yoherereje abayihagararira muri ibyo birori.
Mu rwego rwo gutegura iryo tahuka ku bushake ry’impunzi zari zarageze mu nkambi ya Kasiki n’izindi zashoboraga kuhaza, kuva taliki ya 23 kugeza kuwa 28 Mutarama 2009, zimwe mu zindi mpunzi zizihagarariye zasuye u Rwanda kureba uko uburenganzira bwubahirizwa n’amahoro ahavugwa. Mu gihe izo mpunzi zari zigiye kubwira izindi mpunzi uko ibintu byifashe mu Rwanda, mu ijoro ryo kuwa 8 Gashyantare 2009 ingabo za FPR-Inkotanyi zifatanyije n’iza Kongo zateye inkambi ya Kasiki. Kugera amagingo aya, ntituramenya agakuru k’izo nzirakarengane.
Nkuko twakunze kubigarukaho, politiki ya RUD-Urunana ntabwo ari "gashozantambara". Nibyo koko ingabo za Jenerali Kagame n’inshuti zabo zikomeje kugaba ibitero ku nzirakarengane. N’ubwo bwose tudashaka intambara, ariko kuba impunzi zikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za FPR-Inkotanyi cyangwa se abazihishe inyuma, tuzazikangurira kwirwanaho. Ntabwo impunzi zizemera ko zitsembatsembwa nkuko byazigendekeye muri 1996-1997. Ndetse nibiba ngombwa, impunzi nizibishobora zizace ibibando zivuze induru nkuko umuntu wese utewe yirwanaho. Twakwibutsa ko gutera impunzi binyuranyije n’amategeko mpuza mahanga, ndetse bikaba icyaha cyibasiye inyoko-muntu
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mu gihe dusoza umwaka dutangira uwundi, mboneyeho umwanya wo gushima no kubashimira ingabo AN-Imboneza na RPR-Inkeragutabara kubera ubwitonzi n’ubushishozi bakomeje kwerekana barengera ubuzima bw’impunzi. Ngabo z’abaturage, iyo mudahaguruka ngo mukome imbere ibitero by’ ingabo za FPR-Inkotanyi zifatanyije n’iza Kongo n’amashumi yazo, nta kabuza hari kuba itsembatsemba ry’impunzi nkuko byagenze muli 1996-1997. Sinabura kubizeza kandi ko muri uyu mwaka wa 2010, RUD-Urunana ifafatanyije na RPR hamwe na Opposition Democratique Rwandaise (ODR) tuzakomera gushakisha uburyo amahoro yagaruka mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. Nihaboneka abandi Banyarwanda bashaka amahoro nyakuri ashingiye kuri demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, tuzaganira nabo kuko natwe niyo dushaka.
Imana ikomeze idufashe kandi ihe umugisha ibikorwa biharanira ubwisanzure bw’ikiremwamuntu twimirije imbere. Umwaka wa 2010 uzababere mwese uw’amata n’ubuki.
Dufatane urunana turubohoze.
Bikorewe i Washington, D.C. kuwa 1 Mutarama 2010
Dr. Jean-Marie Vianney Higiro
Umuyobozi mukuru wa RUD-Urunana